Mu
bakobwa bazwi cyane Gen James Kabarebe yangije akanabatesha igihe harimo
umucuranzikazi Butera Jeanne Aka Knowless, ubu
uherutse gutsindira miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda muri rya rushanwa
rya Bralirwa ryitwa PRIMUS GUMA GUMA. Uyu mukobwa
wari usanzwe akundana n’umujyanama we mu by’umuziki, Producer Ishimwe
Clément, yigaruriwe na James Kabarebe, maze Clément aterwa ubwoba, nawe
araruca ararumira.
Ariko nyuma yuko inkuru y’ubusambanyi bwa James Kabarebe isohokeye ku IKAZE IWACU, Paul Kagame yahamagaje Kabarebe amwihanangiriza kuri ako kageso ke ndetse amubwira ko niyongera kubona izindi nkuru zimeze gutyo mu binyamakuru, azamufunga. Guhera icyo gihe nibwo Kabarebe yatangiye kwitaza Knowless, we atazi impamvu, kugeza nubwo yahimbye indirimbo abicamo amarenga ayita « TULIA », bivuga ngo ishyire mu mutuzo.
Muri iyo ndirimbo aririmba agira ati: « Tulia, tulia sitakusumbua tena……. », bivuga ngo ishyire mu mutuzo sinzongera kukugora….Ni ukuvuga ko Knowless yahoraga ahamagara umukunzi we, Kabarebe, atazi ko yabivuyemo cyera. Ubu rero nyuma y’amezi menshi, Knowless yongeye gufata icyemezo cyo gusubirana na Clément Ishimwe, wari umukunzi we nyakuri.
Mu nkuru dukesha Bwiza.com, Knowless yanditse kuri instagram amagambo akomeye yerekana ko ubu ari mu rukundo na Clément. Yaranditse ati: « ubucuti si ikintu wakwandika ku rupapuro, kuko rushobora gucika, nta n’ubwo kandi wabwandika ku rutare kuko narwo rushobora gusaduka. Ahubwo,bwandikwa ku mutima w’umuntu, bukahaguma ubuziraherezo. Ndi kumwe nawe, nabonye inshuti nya nshuti,nzi neza ko izaba ihari kugeza ku iherezo ry’isi,nifuza ko imana iguha Imigisha yose yaguhitiyemo,ndetse ubuzima bwawe buzasendere umunezero,.isabukuru nziza y’amavuko Clement ishimwe”.
Sylvestre Mukunzi
Ikazeiwacu.fr
Imyidagaduro